Imyumbati :

Imyumbati ni kimwe mu bihingwa ngandurarugo mu Rwanda.

Imyumbati ihingwa henshi mu turere tw’u Rwanda ariko siko ihera kimwe hose kubera ikunda ubushyuhe ikazirana n’imbeho.

Ni yo mpamvu imyumbati yera nabi mu misozi miremire, ikera neza mu misozi migufi no mu bisiza.

Imyumbati yigabanyijemo amoko abiri, isharira n’idasharira.

Iyo isharira babanza kuyinika ubwo busharire bukayikamukamo, bakayanika, yakuma bakayisekura ikavamo ifu.

Iyo fu bayivugamo umutsima cyangwa bakayishigishamo igikoma.

Imyumbati idasharira bayita imiribwa.

Iyo ni ya yindi itekwa bujumba itonoye ku bishyimbo.

Iyo irishijwe ibishyimbo irushaho kugirira umubiri wacu akamaro kuko ubwayo idafite ibyubaka umubiri.

Tuyisangamo cyane cyane isukari, amazi n’umunyu.

Hari abavanga ifu y’imyumbati n’iy’amasaka n’iy’ingano cyangwa y’uburo, bakengamo inzoga cyangwa bakavugamo umutsima.

Ibyo ni byiza kuko byuzuzanya bikungurana ibitunga umubiri.

Ibibabi by’imyumbati bigitoha bivamo imboga nziza bita isombe, na yo ifitiye umubiri wacu akamaro.

Imyumbati yose igira isombe, upfa kuyisekura ukayinoza umushari ugashiramo.

Guhinga imyumbati ni byiza kuko inagoboka abayifite mu gihe cy’inzara.